Mu buryo butunguranye umuhanzi Justin Timberlake wari utegerejwe gutaramira abatuye umujyi wa "Oklahoma" muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo byiswe "The Forget Tomorrow World Tour", kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024, yasubitse iyi gahunda ku mpamvu z'ubuzima.
Justin Timberlake wakunzwe n'abatari bake mu ndirimbo nka Mirrors, What Goes Around Comes Around, Selfish, Can't stop the Feeling n'izindi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: "Abatuye umujyi wa Oklahoma mumbabarire, ngomba guhagarika igitaramo nari mfite kuri uyu wa 2 Ugushyingo. Nagize ikibazo cy'umugongo ndi muri Nola n'umuganga wanjye yangiriye inama yo gufata umwanya nkaruhuka".
Yakomeje agira ati: "Ndabashimira ku bw'ubufasha bwanyu mwese, ntabwo binshimishije". Uyu muhanzi yavuze ko abari baguze amatike bose bazasubizwa amafaranga yabo bityo ko bizasubukurwa tariki 4 Ukuboza 2024 ahazwi nka “Houston Toyota Center”.
Ibi si ubwa mbere byari bimubayeho
kuko na tariki 22 Ukwakira 2024 yasohoye itangazo rivuga ko yagize ikibazo
cy'indwara y'ubuhumekero "bronchitis" n'iyo mu muhogo
"laryngitis". Ku itariki 8 Ukwakira nabwo akaba yari yasubitse igitaramo cye ku bw'impamvu z'ubuzima.
Ibi bitaramo byiswe 'The Forget Tomorrow World Tour' byatangiriye i Vancouver muri Canada tariki 29 Mata 2024, bizasorezwa i Paris mu Bufaransa tariki 20 Nyakanga 2025.
Yasubitse igitaramo ku mpamvu z'umugongo
IMWE MU NDIRIMBO ZATUMYE YAMAMARA
Umwanditsi: Nkusi Germain
TANGA IGITECYEREZO